IJAMBO RY'IBANZE









Ubuvuzi buboneye ni urufunguzo rw'amajyambere ku baturage.
Ikigo cy'Ubuvuzi cya Kigali cyatangiye cyita k'ubuvuzi bw'ibanze binyujijwe mu kigo nderabuzima cyacungwaga n'abakoroni.
Ubu ni Ikigo cy'ubuvuzi cya Kaminuza, kikaba gifite inshingano z'ibanze zikurikira:

  • Ubuvuzi bwo mu rwego rwo hejuru
  • Kwigisha
  • Ubushakashatsi
  • Kwita ku batishoboye bakigana

Uhereye kuri izi shingano, CHUK yiyemeje gusana ubuvuzi bwazahajwe n'ingaruka z'itsembabwoko ryo mu 1994. Nyuma y'icyiciro cya mbere cy'isana ry'inyubako ku nkunga ya leta y'u Rwanda n'abagiraneza, CHUK nk'ikigo cy'ubuvuzi cya Kaminuza kiyemeje gutanga ubuvuzi bwo mu rwego rwo hejuru yita k'ubushakashatsi ku ndwara no kugira uruhare mu kugena ingamba z'ubuvuzi bubereye umuryango nyarwanda.

Ni muri urwo rwego ubu hatangiye gahunda y'ubushakashatsi mu nzego zimye na zimwe; twavuga nko ku birebana

  • indwara ya marariya
  • icyorezo cya SIDA
  • indwara y'igituntu

Ibyo ntibyagerwaho tutifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho rigejweho. Ubu CHUK ifite imbuga ya internet ifasha mu kumenyekanisha ikigo no gutanga amakuru ku baturage ku birebana n'imikorere yayo. Ku baganga, iyo mbuga ni igikoresho kizabafasha kwihugura kuburyo buhoraho binyuze mu cyo twakwita 'bibliothèque virtuelle'.

Ikigo cy'ubuvuzi cya Kaminuza cya Kigali kibahaye ikaze.



Ubuvuzi


Kwigisha


Ubushashatsi


Ikaze





Copyright © CHUK 2003
Designed and maintained by CHUK IT Manager
.